AMAVU N'AMAVUKO

Hashingiwe ku mateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda, Inama y’Abaministri yo kuwa 31 Ukuboza 1995; yashyizeho komisiyo yo gutoranya Intwari z’Igihugu iyiha inshingano zikurikira:

1.  Kugaragaza  ibizashingirwaho kugirango hamenyekane Intwari  z’Igihugu izo ari zo,

2.  Gutegura umushinga w’Itegeko rigenga ibyerekeye Intwari z’Igihugu;

3.  Gushaka umunsi ubereye kwizihizaho Intwari z’ u Rwanda.

Iyi Komisiyo yashoje imirimo yayo igaragaje ko Intwari z’Igihugu zikwiye gushyirwa mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi, ndetse yemeza ko Umunsi w’Intwari uzajya wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 09 Ukuboza 2001, yemeje Intwari 53 z’Ikubitiro, izishyira mu byiciro 2 ari byo Imanzi n’Imena.

Indirimbo y’Igihugu nayo yungamo ishimangira ishingiro ryo gusingiza Intwari z’Igihugu, no guharanira ubutwari mu gitero cyayo cya gatatu kigira kiti: « Abakurambere b’Intwari bitanze batizigama, baraguhanga uvamo ubukombe, utsinda ubukoroni na mpatse ibihugu, none uraganje mu bwingenge, tubukomereho uko turi twese. »

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 02 Ukuboza 2003, nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu cyane cyane irangashingiro ryaryo rigira riti: « DUHAYE ICYUBAHIRO GIKWIYE abakurambere b’Intwari bitanze batizigama bahanga u Rwanda, n’Intwari zaharaniye umutekano, ubutabera, ubwisanzure, zikanagarura ituze, agaciro n’ishema by’Igihugu cyacu;

DUSHINGIYE ku mahirwe dufite yo kugira Igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka y’igihe kirekire dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana »

Iri Tegeko, mu ngingo yaryo ya 139 rishyira Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe mu “nzego zihariye zishinzwe gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu”.

Itegeko N° 13 bis /2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.