ABAGIZE INTEKO Y'URWEGO
Inteko y’Urwego ni rwo rwego rukuru rushinzwe kuyobora no gufata ibyemezo mu byerekeye imicungire y’umutungo w’Urwego no kugaragaza abakwiye kugirwa Intwari z’Igihugu n’abahabwa Imidari n’Impeta by’ishimwe. Inteko y’Urwego iba igizwe n’abantu icyenda (9) barimo Umukuru w’Urwego n’Umwungirije. Abagize Inteko y’Urwego bashyirwaho n’Iteka rya Perezida abisabwe na Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze. Mu bagize Inteko y’Urwego nibura mirongo itatu ku ijana (30%) bagomba kuba ari abagore. Abagize Inteko y’Urwego bakora ku buryo budahoraho.
- Umukuru w’Urwego: Nyakubahwa Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien
- Madamu UWUMUKIZA Françoise
- Dr. NKAKA Raphael
- Bwana NDAHIRO Tom
- Madamu MILENGE Immaculée
- Bwana MUNYAKABERA Faustin
- Dr. UWERA Claudine
- Lt. Col. NYIRIMANZI Gérard
- Madamu MUKASARASI Godelieve