Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka, kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda mu nzego zose bahamagarirwa kwisuzuma bakishimira intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, bakaganira ku nzitizi zigihari ari nako bafatira hamwe ingamba zo gukomeza gusigasira no guteza imbere ubumwe bwabo ariyo nkingi y’Iterambere rirambye. Nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, hirya no hino mu Gihugu, haracyagaragara inzitizi zibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Muri uyu mwaka wa 2023, mu kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yateguye insanganyamatsiko igira iti: “UBUMWE BWACU: ISHINGIRO RY’UBUDAHERANWA”. Abitabiriye ikiganiro cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu (MININTER), Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka(DGIE). Mu ijambo rye Umukuru mushya w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu,Imidari,n’Impeta by’ishimwe(CHENO) Bwana François NGARAMBE yagarutse ku kutemera ikibi ahubwo aho kigaragaye kiba gikwiriye kwamaganwa ndetse kigakosorwa; aha yatanze urugero ku banyarwanda bo mu makomini atandukanye y’Igihugu baciriwe i Nyamata na Rukumberi bakuwe mu byabo; ati: “Ibyo byabaye bikozwe n’abayobozi ndetse n’imiryango mpuzamahanga irebera ntiyagira icyo ibikoraho kugeza n’aho nabo byakorerwaga babyakira nk’aho ari ibintu bisanzwe”. Yakomeje agira ati: “Ibi birababaje kuba kugeza nanubu ntawigeze abaza impamvu z’ako karengane kakorewe abo banyarwanda”.