Tariki ya 1 Gashyantare 2020, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 26 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imikino n’ibirori. Ibyinshi muri ibi bikorwa biri mu byaranze Icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 gisozwa n’Igitaramo Gisingiza Intwari ku wa 31 Mutarama 2020.
I. Ikiganiro n’abanyamakuru
Ku wa gatanu, tariki 24 Mutarama 2020, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru, kibanze ku kumenyesha abanyamakuru, impamvu twizihiza Umunsi w’Intwari, insanganyamatsiko izirikanwa na gahunda yari iteganyijwe mu cyumweru cy’Ubutwari.
![]() |
Abayoboye ikiganiro uhereye Hon.Dr HABUMUREMYI Pierre Damien, Hon BAMPORIKI Edouard, Col Jill RUTAREMARA, NKUSI Déo
![]() |
Abanyamakurubitabiriye ikiganiro, ku wa 24 Mutarama 2020
II. IBIGANIRO MU MUSHURI
![]() | ![]() |
ULK, Kigali Campus, Kigali 23/01/2020 Vatel Institute, Kigali 23/01/2020
![]() | ![]() |
Saint Joseph Integrated Technical College, 28/01/2020 African Leadership University, 30/1/2020
![]() | ![]() |
Centre des Jeunes Kimisagara, 29/01/2020
III. IRUSHANWA RY’UBUTWARI 2020
Muri uyu mwaka wa 2020 hateguwe irushanwa ryiswe “Ubutwari Tournament 2020”, ku bufatanye bw’Urwego na Federasiyo z’imikino ya “Football” , “Basketball”, “Volleyball”, “Sitting Volleyball”, “Handball” n’umukino w’isiganwa ku magare (Cycling).
a) Football
Mu bagabo, Igikombe cy’Ubutwari mu mupira w’amaguru cyatwawe na APR FC n’amanota 7, ikurikirwa na Police FC n’amanota 6, Kiyovu iza ku mwanya wa 3 n’amanota 4, hasoza Mukuru n’amanota 0.
![]() | ![]() |
Mu bagore, Igikombe cy’Ubutwari Touranment 2020 cyatwawe n’Ikipe ya Scandinavia itsinze Ikipe ya AS Kigali.
![]() | ![]() |
AS Kigali ihabwa ibihembo,1/02/2020 Scandinavia yishimira Igikombe, 1/02/2020
b) Basketball
Mu bagabo ikipe ya REG BBC yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’Ubutwari itsinze ikipe ya APR BBC.
![]() |
REG BBC, yatwaye Igikombe, 1/02/2020
Mu bagore Igikombe cyatwawe n’ikipe ya RP IPRC itsinze The Hoops yari yaratwaye iki gikombe mu mwaka wa 2020.
![]() |
RP IPRC yishimira Igikombe, 2/2/2020
c) Volleyball
Haba mu makipe y’abagabo n’amakipe y’abagore, Igikombe cy’Irushanwa ry’Ubutwari cyatwawe na Kaminuza ya UTB.
![]() | ![]() |
d) Sitting Volleyball
Sitting Volleyball n’Umukino ukinwa abantu bicaye, ahanini wiganjemo abafite ubumuga. Muri uyu mukino, mu bagabo igikombe cyatwawe n’ikipe y’Akarere ka Gasabo, itsinze iya Gisagara. Mu kiciro cy’abagore, Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Bugesera itsinze Gicumbi.
![]() |
e) Handball
Muri uyu mukino, mu bagabo Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Police HC itsinze APR HC. Mu bagore Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Kaminuza ishami rya Huye itsinze iya Kaminuza Ishami rya Rukara. Imikino ya nyuma y’iki Gikombe yakiniwe ahazwi nko ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.
![]() | ![]() |
Police HC yishimira Igikombe,Gicumbi 2/02/2020 UR-Huye team yishimira Igikombe,Gicumbi 2/02/2020
f) Isiganwa ku magare
Ku nshuro ya mbere, mu mukino w’isiganwa ku magare hatangijwe Igikombe “Ubutwari Cycling Cup”. Muri uyu mwaka uyu mukino wabareye mu Mujyi wa Kigali.
Mu bagabo HABIMANA Jean Erick ukinira Ikipe yitwa SAKA niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje ku ntera ya kirometero 108 igihe kingana n’amasaha 3, iminota 3 n’amasegonda 59.
![]() |
Habimana Jean Erick, ashyikirizwa igihembo,26/01/2020
Mu bagore INGABIRE Diane, ukinira ikipe ya Benediction niwe waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa.
![]() |
Ingabire Diane ashyikirizwa igihembo, 26/01/2020
Mu ngimbi MUHOZA Erick ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs niwe waje ku mwanya wa mbere.
![]() |
Muhoza Erick ashyikirizwa Igihembo, 26/01/2020
IV. IGITARAMO GISINGIZA INTWARI Z’IGIHUGU
Tariki 31 Mutarama 2020 akazwi nka Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, habereye Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu cyateguwe ku bufatanye na MYCULTURE,CHENO,NYC n’Umujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’Urukerereza, Itorero Intayoberana, Army Jazz Band, The Vibes Band n’abahanzi ku giti cyabo nka MASAMBA, MUYANGO Jeam Marie, Mariya Yohani, MUNYENSHOZA Dieudonne, Clarisse KARASIRA, NIYOKWIZERWA Jean Bosco na Social MULA.
Dore amwe mu mafoto:
![]() | ![]() | |
![]() | ![]() | |
![]() | ![]() |
V. UMUHANGO WO GUHA ICYUBAHIRO INTWARI 2020
Tariki ya 01 Gashyantare 2020, abayobozi bakuru b’Igihugu, Intwari zikiriho n’imiryango y’Intwari bahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda mu muhango wabereye ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.
![]() | ![]() |
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Nyakubahwa uhagarariye abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari,1/02/2020
![]() | ![]() |
Umusikare watoranyijwe aha icyubahiro Umusirikare utazwi izina Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, tariki ya 1/02/2020
![]() | ![]() |
Umuryango wa Rwagasana Michel, tariki 1/02/2020
![]() | ![]() |
Umuryango wa NIYITEGEKA Felesita,tariki 1/02/2020 Umuyobozi wa KOMEZUBUTWARI, tariki 1 Gashyantare 2020
&nb
![]() |
Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco n’abagize Inteko y’Urwego, tariki 1/02/2020