U RWANDA RWIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU KU NSHURO YA 28

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu...

TWESE TURI ABANYARWANDA” INTERO YABAYE INTANDARO YO KURASWA KW’ABANYESHURI B’I NYANGE

Ku mugoroba w’itariki 18 Werurwe 1997, abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, batewe n’abacengezi...

IMIGENDEKERE YO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI 2020 KU RWEGO RW’IGIHUGU

Tariki ya 1 Gashyantare 2020, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 26 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu...

UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU UREGEREJE, KUKI TWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI?

Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihizwa tariki 1 Gashyantare uko umwaka utashye, kuri ubu harabura iminsi mike ngo uwo Munsi ugere, ibyinshi mu bikorwa...

MINISITIRI W’URUBYIRUKO N’UMUCO YASUYE URWEGO/CHENO

Kuri uyu wa kane  tariki 5/12/2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yasuye Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari...

WEBSITE VISITORS

Today
00089
This week
00182
This month
00182
This Year
20901
All days
97191

RATE OUR WEBSITE

switch to result of poll

MINISITIRI W’URUBYIRUKO N’UMUCO YASUYE URWEGO/CHENO

Kuri uyu wa kane  tariki 5/12/2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yasuye Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

 

Prof HABUMUREMYI Pierre Damien, Umukuru w’Urwego, yamusobanuriye byimbitse imiterere, imikorere n’inshingano z’Urwego, n’ibimaze kugerwaho mu myaka 7 rumaze rukora birimo; gutegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu buri mwaka, kubaka Ibicumbi by’Intwari n’ahantu ndangamateka y’ubutwari n’ibindi.

Minisitiri yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyemezo cyafashwe cyo guhuriza umuco n’urubyiruko muri Minisiteri imwe. Yagize ati: “Urubyiruko n’indorerwamo y’uburyo umuryango w’abantu ubayeho, urubyiruko rudafite umuco ni uko rwaba rutarawutojwe, guhuriza hamwe urubyiruko n’umuco ni ingenzi kuko urubyiruko ruzarushaho gutozwa umuco, Niyo mpamvu na Minisiteri twahisemo ko yitwa MYCULTURE.”

Minisitiri asanga gutunganya ahantu ndanagamateka y’ubutwari bikwiye kugendana no kwandika neza inkuru z’ubwo butwari, kandi bikongerwa mu bikorwa bisurwa na ba mukerarugendo hagamijwe kwigisha, guhanga imirimo no kwinjiriza Igihugu amafaranga muri gahunda y’iterambere rirambye.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Urwego, Nyakubahwa Minisitiri yasuye Igicumbi cy’Intwari i Remera aha icyubahiro Intwari z’u Rwanda anasobanurirwa umushinga wo kwagura Igicumbi uri gushyirwa mu bikorwa.

Nyakubahwa Minisitiri, Umukuru w’Urwego, Umukuru w’Urwego wungirije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego baha icyubahiro Intwari y’Imena Agathe UWIRINGIYIMANA, Remera 5/12/2019

Nyakubahwa Minisitiri asobanurirwa umushinga wo kwagura Igicumbi cy’Intwari, Remera 5/12/2019

Nyakubahwa Minisitiri asinya mu gitabo cy’abashyitsi, Remera 5/12/2019.

Ifoto y’urwibutso; Nyakubahwa Minisitiri, abagize Inteko n’abakozi b’Urwego, Remera 5/12/2019