INSHINGANO

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rufite inshingano Umunani zikurikira:

1° Kugira uruhare mu igenwa rya politiki yerekeye Intwari z’Igihugu n’itangwa ry’Imidari y’ ishimwe;

2° Gukora ubushakashatsi ku bikorwa by’ubutwari n’abavugwaho ubutwari, n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro ;

3° Kugaragaza no gushyira ku rutonde abakwiye kugirwa Intwari z’Igihugu n’abakwiye guhabwa Imidari y’ishimwe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko ribigenga;

4° Gutegura uburyo bwo gushima, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro kandi bihebuje;

5° Gufatanya n’izindi nzego kwigisha no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, umuco w’ubutwari;

6° Kwamamaza ibikorwa by’ubutwari;

7° Gutegura indangagaciro z’umuco w’ubutwari;

8° Gukorana n’izindi nzego bihuje inshingano ku rwego rw’Akarere cyangwa ku rwego Mpuzamahanga.